• les-forums.com
  • Support / Signaler
  • Soutenir les-forums.com
  • Créer un forum
  • Nouveau : Forum PRO !
  • S'identifier / S'inscrire
  • Fermer
Forum des supporters de Rayon Sports FC (1595 topics, 7186 messages)
Topic "UKO TWAGABANYE AMANOTA NA APR" (Messages 1 à 12 sur 12) Fil RSS des messages de ce topic
Dernier message par Tomrayon, le 26/01 à 07:26:47
 
Bas de la pageTopics
 
MPATSAMAKIPE
GIKUNDIRO FOR EVER
Image membre
le 25/01/2010 à 08:16:52
Acces au message UKO TWAGABANYE AMANOTA NA APR
Barayons mwaramutse,

Mwihanganire kunganya na Mukeba. Gusa icyo mwakwishimira ni uko APR yatashye yishimye nk’aho yatsinze. Namwe murumva uburyo badutinya niba basigaye bishimira kunganya natwe kimwe n’uko bijya biba ku Magaju na twa dukipe tundi duto.

Abatarahageze, reka mbibwirire muri make uko byari byifashe.

Ikipe yakinnye:
Mu izamu: Faisal
Defense: 2. Mambo, 3. Kibaya, 4. Lomami, 5. Kawuma (C)
Mediane: 6. Bonfils (Byansi), 7. Jamar, 8. Kanombe, 11. Sina
Attaque: 9. Peter Kagabo, 10. Kabishi (Papy)

Match yatangiye ishyushye cyane. Stade yari yakubise yuzuye. Rayon yarasatiriye ku buryo ku munota wa 5 yari ibonye coup franc maze Kanombe na Sina bayitera neza, Bakame ahindukira bwa mbere gukura umupira mu rushundura.

Ntibyatinze ku munota wa 15 Kanombe acenga abo hagati maze mu ruvunganzoka yongera kohereza Bakame gutarura umupira mu rushundura.

Nibwo ku munota nk’uwa 25 twongeye kubona coup franc nka ya yindi ariko Kanombe akora agakosa ko guha Sina muremure awutera nabi.

Igice cya mbere cyarangiye gityo, abarayons baririmba MURERA.

Mu gice cya kabiri APR yahinduye umukino. Ikina uwo mu kirere maze Kabange ava kuri 7 yinjirira kuri 11 ari naho ibitego byabo bibira byaturukaga. Uruhande rwa JAMAR na Mambo bararushoboye. Ibitego bibiri tubyishyurwa n’uwaduhozemo Bokota Labama.

Umupira ni uko warangiye, tuba turayagabanye. Nguko uko phase aller irangiye turi ku mwanya wa gatatu nyuma ya APR na Etincelles ziturusha amanota 3 natwe tukanganya na ATRACO turusha ibitego.

Ibyo nashimye:

1. Abana bagaragaje ubwitange budasanzwe
2. Byagaragaye ko bakoze entrainement zihagije zo gutera coup francs
3. Abafana bakoze akazi kabo cyane cyane muri 17
4. Ikipe yabaye ikipe koko. Ubu umupira uva inyuma ukagera imbere. Mbese za coup francs, corner, gusirisimba imbere y’izamu bisigaye ari ibintu byacu

Ibyo nanenze :

1. Issa Kagabo (arbitre), match yaramurenze. Niba ataritinyiye. Yasifuye penalty bagushije Peter imbere y’izamu ahita yisubiraho. Naho ubundi insinzi y’ejo yari iyacu rwose
2. N’ubwo bitandeba cyane, nagaye indiscipline y’abakinnyi ba APR basimbuzwaga bakanga kuvamo. Cedric ndetse na Kapeti bagaragaje indiscipline idasanzwe. Nta kundi ni bya bindi by’abacanshuro nyine.
3. Hari abantu bameze n’abaCROI-ROUGE (ariko si bo), bagaragaye mu gice cya kabiri. Umukinnyi yapfaga kugwa ugasanga bageze mu kibuga kumushyira ku gatanda kandi arbitre atabahamagaye. Ni yo mpamvu mvuga ko Kagabo Issaa yitinyiye. Kuko yahitaga abareka bagaterura.

Icyo nakwisabira komite :
1. Dukeneye undi mwattaquant utyaye nka Kagabo.
2. Dukeneye n’undi mudefenseri utyaye nka Kawuma .
Abo bakinnyi babiri baba baduhagije muri retour. Icya championnat n’icy’amahoro mwabona tubyibitseho byombi.

Muragahorana GIKUNDIRO.
Voir le profil de l'auteur Editer le message
rubito
gikundiro yacu
Image membre
le 25/01/2010 à 09:09:33
Acces au message UKO TWAGABANYE AMANOTA NA APR
icyo dukeneye ni ukuyitsinda ntabwo aruko igomba kudutinya.Kuba badutinya se tukanganya nabo urunva bimaze iki? dukeneye gutsinda bwana,ntabwo dukeneye gutinyika tudatsinda,twese turi muri 1ere division.kandi ngirango ni Sina watsindaga ntabwo ari Kanombe.
Voir le profil de l'auteur Editer le message
KIA
RS forever
Image membre
le 25/01/2010 à 09:27:57
Acces au message UKO TWAGABANYE AMANOTA NA APR
Urakoze Mpatsamakipe kuri yo resumé uduhaye, ndagushimye gusa uri umugabo ariko rero twe kwibaza cyane uko twanganyije dukomeze turebere hamwe ukuntu twakubaka equipe yacu neza igakomera cyane kurusha ho. ubu tugiye ku gera mu minsi ikomeye kurusha iyo tuvuyemo.
Hari ibitekerezo byagiye bitangwa n'abanyarubuga bigomba gushyirwa mu bikorwa vuba cyane cyane icyo gushyiraho fan club y'abanyarubuga ahubwo mugire vuba bidatinze bye kuguma mu magambo tubishyire mu bikorwa njye ikiguma kumbabaza ni ukuba umukinnyi amara amezi arenga abiri atarahembwa kandi akitanga bigeze hariya buriya ntimugirengo ntibatweretse ko ari abagabo ubuse iyo baba bahembwa nka bakeba byari kugenda gute? muhaguruke mwese ntibirenze uku kwezi tutarafata icyemezo gifatika kuri iyo fan club.

Sawa mugire amahoro y'Imana kandi muhaguruke ngirango ejo mwari rebeye uko bongeye kugaruka ku kibuga ari benshi.
Gikundiro Oye!!!!!!!!!.......................................
Voir le profil de l'auteur Editer le message
MPATSAMAKIPE
GIKUNDIRO FOR EVER
Image membre
le 25/01/2010 à 10:17:01
Acces au message UKO TWAGABANYE AMANOTA NA APR

Ariko ubu RUBITO ntampohoteye koko.

Kwibeshya ku watsinze igitego arakoze kunkosora.

Hanyuma mu bintu nanditse byose, yabonyemo gutinywa gusa.

Nta kundi ndabyakiriye.
Voir le profil de l'auteur Editer le message
KIA
RS forever
Image membre
le 25/01/2010 à 11:11:33
Acces au message UKO TWAGABANYE AMANOTA NA APR
Ariko rero ibintu mubamo hari igihe mbona nta kamaro bifite pe!!! twe turashaka ukuntu twatanga ibitekerezo byubaka kandi bifite aho biganisha equipe mwe mukaguma mu guterana amagambo il faut mieux yo kwicecekera kandi mukamenya ko uru atari urubuga rwo guteraniraho amagambo so ndikumva atari byiza rwose kandi tugomba kubera abandi urugero mu byo dukora byose ndetse no mubyo tuvuga.
Mutere intambwe ifatika mube abagabo dufatanye erega ushobora no gusanga atari umufana wacu ugasanga bikubereye umutwaro tube aba sportive bafatika fair play iturange erega no gufasha equipe bikube mu bitekerezo byawe bya mbere nongere mbabwire ubu tugiye ugera mu bihe bikomeye bya course iteye ubwoba ngaho championat igikombe cy'amahoro rwose mbasabe imbabazi murebe imbere dutange ibishoboka intero ibe imwe ngaho reka mbareke ni akari kajemo gake ariko siko mpora umukunzi wanyu mwese abo duhuriye k'umugambi umwe (RS) kandi bafite ibitekerezo n'ibikorwa bifatika

NB: ndabona dufashe umunsi umwe muri kino cyumweru twakora akanama kabanyarubuga kuko nimudafatira hafi nzababwira kandi nari naje iwacu dore ko ndikwiga hanze nanjye kandi sinaviramaho kuko n'ubundi nsanzwe nitanga uko nshoboye. "wunge ubumwe maze murebe ngo turabyegukana byose"
Voir le profil de l'auteur Editer le message
cacara
Image membre
le 25/01/2010 à 13:17:29
Acces au message UKO TWAGABANYE AMANOTA NA APR
kunganya na apr ntabwo aribibi kuko kugirango uyitsinde biragoye kuko ikoresha uburyo bwose bushoboka kugirango tutayitsinda nawese kagabo ibintu yakoze kugitego cya 3 nibintu biteye isono kandi byerekana nawe nyine ikiba cyakozwe niyo mpamvu kumukino wa apr ibizajya bivamo byose tujye tubyakira nge icyo mbona nuko mumikino yo kwishyura twashaka amanota kuri ariya makipe mato yose kuko gutakaza amanota kuli ariya makipe mato niho duhombera kandi comite ikagerageze guhemba vuba hatarinze kuzamo ibirarane byinshi ntawuyobewe ko rs ihenze ariko byibura mugihe byagoranye hakaboneka namacye byibura umukinyi wanamubwira akabyumva twebwe rwose ntabwo twahemba ikipe biragoye kuba twakwishyirahamwe haruwatanze igitekerzo cya fan club simuciye intege ariko iyo kururubuga yo ntiyashoboka kuko haba abantu bafite inyumvire itangukanye cyane kandi burya fan club ishoboka iyo abantu barikumwe none abandika aha bamwe baba mu rwanda abandi mumuhanga nawe urumva ko byagorana cyane wenda mwagerageza ariko kubwange mbona bigoye
Voir le profil de l'auteur Editer le message
mbarute
Image membre
le 25/01/2010 à 16:46:19
Acces au message UKO TWAGABANYE AMANOTA NA APR
Cyakora njye mbona gukomeza kubera APR bene kariya kageni ari ukuyihemukira dore ko hari n'abayita ngo ni MUTETELI. nawese ku mukino wayo na ATRACO Banze igitego cya ATRACO ku buryo budasobanutse. Ejo banze igitego cya RAYON ku buryo butumvikana kandi ahubwo bakabaye batanga penality. Ubwo bibwira ko no mu mikino ya AFRIKA IZABONA abayibera? NIBAYIREKE HABE COMPETITION UWAKINYE NEZA atsinde.Naho ibyo gushaka ko bayibera ngo hato batavaho babazwa icyo ibifaranga bitagira ingano baba bayishoyemo bimaze; ibyo n'ubundi ntibazabura kubibazwa kuko uko bayibera mu Rwanda niko bayicira umupira kuko yibeshya ko ikomeye yagera hanze bakayogera ho uburimiro.
Voir le profil de l'auteur Editer le message
Lulu
Image membre
le 25/01/2010 à 16:47:54
Acces au message UKO TWAGABANYE AMANOTA NA APR
Umuntu wese wumva akeneye gutera inkunga ikipe yayinyuza kuri konti yayo n°  130 1007981 yavunguwe muri COGEBANQUE. Ndumva n'iyo bayarya igihe kizagera uwayariye amenyekane kuko kwiba kuri Konti atari ibintu byoroshye. Ikindi kandi nagirango nibutse abantu ko twigeze kugira fan club virtuel yatangiriye kuri uru rubuga (aho twitaga mu gikari) ariko ngirango ibyayo ubu si byiza kandi twari tumaze gutanga hafi 1 million ariko amwe twari twaramaze kuyashyikiriza ikipe.  Ubwo rero ndumva twareka gutatanya ingufu ahubwo tukitabira iriya konti. Njyewe agakunga kanjye niho nzajya nkanyuza mbike bordereaux de versement.

Ahubwo uwagira amakuru ku magambo numvishije ejo ku maradiyo avuga ko abarayons biyunze (abayobozi banyuranye) yadusobanurira tukabimenya neza niba ari ba bandi bashwaniye kuri miliyoni ebyiri.
Voir le profil de l'auteur Editer le message
Misiri
ok
Image membre
le 25/01/2010 à 18:06:11
Acces au message UKO TWAGABANYE AMANOTA NA APR
Lulu wibagiwe ko Arbitre yasifuriye ku mabwiriza yari yahawe. Biragaragara ko iyo atanga Penality tugatsinda 3-0 ntiyari kurara.
Voir le profil de l'auteur Editer le message
paci
Image membre
le 26/01/2010 à 04:29:55
Acces au message UKO TWAGABANYE AMANOTA NA APR
MPATSAMAKIPE urakoze cyane kutunyuriramo uko byagenze
naho uwo mugabo  Rubito nakagutware umwanya nuko tumutunze subwambere
ashotora abantu.
Voir le profil de l'auteur Editer le message
Lulu
Image membre
le 26/01/2010 à 07:24:20
Acces au message UKO TWAGABANYE AMANOTA NA APR
Muvandimwe Misiri nagirango nguhumurize nkubwire ko intebe y'ikinyoma iticarwaho kenshi. Maze gusoma kuri New Times inkuru ivuga ko ya Kipe Mpuzamahanga nako mpurirwamo nabashwahanga imaze guhagarika batatu muri ba bacanshuro bayo. Ese mama buriya bumva baziba na TP Mazmbe niba babashije gukiranuka n'abanyangola. Nzajya kubasekera ariko nishyuye agatike ka make gashoboka maze ndebe buriya bwiyemezi bwabo ko hari icyo buzabagezaho. Ariko kuki batigishwa n'iminsi. Dore nk'ubu ikipe ya Misiri igiye kwitwarira igikombe bwa gatatu kandi hari za gabon zari zirunzeho abacanshuro, n'izindi ntavuze zikigendera ku mazina. Foot yongeye yagarutsemo ishyaka ndabarahiye ahubwo mukenyere dushyigikire RS yacu (n'abari kure bose bagaruke) maze murebe ngo ak'abahashyi karashoboka.
Voir le profil de l'auteur Editer le message
Tomrayon
Abakunzi ba gikundiro dukomeze Kwihangana
Ndabona Kibuye tutarayereje muri iyi myaka
Tubasengere Abakomeretse Bakire vuba Twikomereze urugendo Rwacu .
Ibihe byiza
Image membre
le 26/01/2010 à 07:26:46
Acces au message Nshuti banywanyi Bagikundiro
Kuki hari abantu baturimo bitinya kubijyanye na kiriya gitekerezo cyacu niba tutahemba ikipe ariko mumenye ko n'inyongera atari mbi wamugani niyo ayo mafaranga twatanga yajya aba prime y'abakinnyi
 wagirango ayo bakagombye gutanga kuri prime ntiyakwiyongera kuyo kubahemba bityo bityo ntusange turi mu birarane by'imishahara n'ibya'ama primes za matchs?

Ihubwo icyo nakwisabira abari tayali turebe ukuntu twahura iyi Samedi tubinononsore neza maze nitumara kugaragaza liste y'abanyarubuga bitabiriye igikorwa n'abandi bazaza sawa umunsi mwiza ariko dukomeze tubitange ibitekerezo.



Voir le profil de l'auteur Editer le message
 
Haut de la pageTopics
 
Ajout de messages impossible Vous ne pouvez pas ajouter de messages.

Forum des supporters de Rayon Sports FC

  • Créé le le 28/09/2007
  • Administrateur : Admin
  • 1595 topics
  • 7186 messages
  • Flux RSS Flux RSS

Membres

  • 570 membres
  • Dernier membre : nkombe

Informations

  • Version 2.7
  • Page générée :
    • en 0,407 secondes
    • le 13/03 à 20:51:19

les-forums.com

  • 28817 forums
  • 269642 topics
  • 7168849 messages
  • 129853 membres
  • Crééz votre forum gratuit
  • Support
  • FAQ

Autres liens

  • Twidi.com
  • Twitter les-forums
  • Twitter Twidi
  • nokia-n900.fr
  • Ecoblogie
  • Trop LOL !